UR- RADIO SALUS
@RADIOSALUS1
RADIO YA BOSE
You might like
Radio Salus is celebrating two decades of service, and we remain committed to nurturing professional journalists. We are deeply grateful to our audience for your continued love.
Southern Province coffee growers highlight that new and improved seedlings will greatly increase their harvests. NAEB is replacing 30-year-old varieties with better ones to boost production, expand agro-exports, and improve farmers’ livelihoods. @RwandAgriExport @RwandaAgriBoard
Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w'ubwiherero muri @Nyamagabe, ubuyobozi bw'aka karere bwasabye abaturage kugira isuku n'ubwiherero bwujuje ibisabwa. Ni mu rwego rwo gukumira indwara zituruka ku mwanda. #SalusAmakuru
Umwarimu muri @Uni_Rwanda no muri @chu_butare, Gatera Godfrey yibukije abantu kudasangira imiti, no kutanywa iyo batandikiwe na muganga, kuko ari bimwe mu bituma udukoko dutera indwara dukomeza kuzamura ubudahangarwa ku miti, bigatuma ubuvuzi bwazo bugorana. #SalusAmakuru
Perezida Kagame, kuri uyu wa Gatatu, yakiriye Itsinda rya Banki y’Isi riyobowe na Perezida wayo mu Karere ka Afurika yo Hagati n’iy’Amajyepfo, Ndiamé Diop. Baganiriye ku bufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Banki y’Isi. #SalusAmakuru
Mu kiganiro Bungabunga #Ibidukikije turaganira ku ruhare rw'abagore mu kubungabunga ibidukikije muri @RutsiroDistrict. Twaganiriye n'abakora umwuga w'Ubuvumvu baturiye Pariki ya Gishwati- Mukura. @EnviroRwanda @REMA_Rwanda
Mu gihe hirya no hino mu Rwanda hakomeje kugaragara abarwaye ibicurane, abaturage batandukanye bavuga ko bari kubyirinda bubahiriza inama bagiriwe n'inzego z'ubuzima, zirimo gukaraba intoki kenshi, no kujya kwivuza igihe barwaye. #SalusAmakuru
U Rwanda kuri uyu wa Mbere, rwifatanyije n'Isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurandura Kanseri y'Inkondo y'Umura. @RBCRwanda n'abafatanyabikorwa bayo bakoreye ubukangurambaga mu kigo nderabuzima cya COR-NUM, mu murenge wa Kimisagara, hanasuzumwa ababishaka. #SalusAmakuru
Abakinnyi ba sinema y'u Rwanda bahatanye muri 'Mashariki African Film Festival' bakoranye umuganda n'abaturage, mu Murenge wa Cyuve muri @MusanzeDistrict. Bateye ibiti 1000 bivangwa n'imyaka. Biyemeje no kujya bahakinira filime, kuko hari ibyiza nyaburanga. @RwandaNorth
Umuhanga mu mateka, Terence Muhirwa avuga ko umuco n'amateka by'Umuryango Nyarwanda, bigira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, kuko usanga abantu bawugize badakunda gushyira hanze amabanga y'ibyababayeho. #SalusAmakuru
Abayobozi ba Sosiyete Sivile n'abayobora ibigo by'amashuri muri @HuyeDistrict, basaba @Rwanda_Edu gushyiraho umukozi ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu bigo by'amashuri, kuko byagaragaye ko hari abana baza kwiga bafite ibibazo nk'ibyo. @RBCRwanda #SalusAmakuru
Abayobora ibigo bivura ababaswe n'ibiyobyabwenge, bavuga ko bari gukora ubuvugizi ku kiguzi gihanitse cy'amafaranga yishyurwa n'ababagana, kugira ngo n'abafite amikoro make babashe kuvurwa hakoreshejwe ubwisungane mu kwivuza. #SalusAmakuru
Ubuyobozi bwa Huye Isange Rehabilitation Center, butangaza ko ab'igitsinagabo ari bo benshi bagana iki kigo baje kuvurwa ugereranyije n'ab'igitsinagore. Kuri ubu hari abagabo 55 n'abagore 3. Baba barabatswe n'urumogi, inzoga, itabi, cyangwa imikino y'amahirwe. #SalusAmakuru
Kuri uyu munsi wahariwe kurwanya no kwirinda Diyabete, @RBCRwanda yifatanyije n'abakorera muri @CityofKigali muri siporo rusange hanasuzumwa ku buntu ababishaka. Hibanzwe ku bakorera mu biro, kuko baba bafite ibyago byinshi byo kuyirwara. #SalusAmakuru
Muri @HuyeHalfMarath_ izaba kuwa 30/11/2025 mu babigize umwuga, uwa mbere azahembwa ibihumbi 400 Frw. Mu bantu bafite ubumuga bagendera mu tugare, uwa mbere azahembwa ibihumbi 250 Frw uwa gatatu ibihumbi 100 Frw Abatwara amagare asanzwe, batatu ba mbere bazahembwa.
Umuyobozi wa @HuyeDistrict, @A_sebutege yavuze ko mu ntego za @HuyeHalfMarath_ harimo gufasha abasiganwa by'umwuga kuguma ku rwego rwiza, kuvumbura impano nshya, no gutoza abantu kugira umuco wo gukora siporo ngo bagire ubuzima bwiza Yasabye abikorera kwakira neza abashyitsi.
Kuri uyu wa Gatanu muri @HuyeDistrict habereye ikiganiro n'itangazamakuru kigaruka ku isiganwa rya @HuyeHalfMarath_ rizaba ku nshuro ya gatatu, kuwa 30/11/2025. Umwihariko ni uko hazaba harimo icyiciro cy'abantu afite ubumuga bazasiganwa mu tugare; n'abatwara amagare asanzwe.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itangazamakuru muri Minisiteri y'Uburezi, Hashakineza Jean Claude, yasobanuye uko amashuri nderabarezi y'icyitegererezo atanga umusanzu mu burezi mu Rwanda. @Rwanda_Edu #SalusAmakuru
Dr. Baranabas Muyengwa, Principal of Rukara Model school in @KayonzaDistrict, explains how it operates and contributes to education in Rwanda. @Rwanda_Edu #SalusNews
Umuyobozi wa @GisagaraDistr ushinzwe imari n'abakozi, Bede John yibukije abaturage bo mu murenge wa Mukindo ko urugo rwubakwa n'ubwenge, atari urukundo gusa. Yabigarutseho mu gusoza icyumweru cyahariwe umuryango, hazirikanwa kubaka umuryango ushoboye kandi utekanye.
United States Trends
- 1. Knicks 13.4K posts
- 2. Shamet 2,918 posts
- 3. #AEWDynamite 21.8K posts
- 4. #Survivor49 3,945 posts
- 5. #CMAawards 5,533 posts
- 6. Brandon Williams 1,047 posts
- 7. Derik Queen 4,362 posts
- 8. Vooch 1,160 posts
- 9. Vucevic 6,248 posts
- 10. Labaron Philon 1,117 posts
- 11. Blazers 4,211 posts
- 12. FEMA 68.1K posts
- 13. NO CAP 14.9K posts
- 14. #AEWCollision 8,768 posts
- 15. #SeeRed N/A
- 16. Coby White 1,126 posts
- 17. Nany 2,048 posts
- 18. Naji Marshall N/A
- 19. Chisa 31.9K posts
- 20. FREE HAT 1,657 posts
You might like
-
UR_Huye campus
@UR_Huye -
National Electoral Commission | Rwanda
@RwandaElections -
Water and Sanitation Corporation Group |Rwanda
@wasac_rwanda -
IremboGov
@IremboGov -
Museums of Rwanda
@RwandaMuseums -
Rwanda Agriculture & Animal Resources Devpt Board
@RwandaAgriBoard -
Jean Pierre KAGABO
@peterkagabo -
Nyamagabe District
@Nyamagabe -
Jean de Dieu UWIHANGANYE
@Jadouwihanganye -
National Child Development Agency | Rwanda
@Rwanda_Child -
LODA | Rwanda
@LODARwanda -
Kamonyi District
@Kamonyi -
Southern Province | Rwanda
@RwandaSouth -
URSU Huye Campus
@UrsuHuye -
Julienne Uwacu
@JUwacu
Something went wrong.
Something went wrong.