NURC Rwanda
@RwandaUnity
The official Twitter handle of the National Unity and Reconciliation Commission (NURC), Government of Rwanda. Email: [email protected]
Vous pourriez aimer
Amb. Joseph Nsengimana: Ndi Umunyarwanda ni umuzi ushora kure, ugashibuka kare. #UCRetreat2021 #UCForum2021
                                            Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 Unity Club imaze ishinzwe, hatanzwe “Ishimwe ry’Ubumwe” ku Barinzi b’Igihango 7, bashimirwa ibikorwa by’indashyikirwa bakoze. #UC25Anniversary
                                            Umurinzi w’Igihango, Prosper KANYANDEKWE, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ubwo yari umusirikare muto, yafashe icyemezo ajya gutabara Abatutsi bicwaga aho yarerewe ahangana n’ibitero by’interahamwe. Yaje kwicwa azira kuba yarahanganye n’ibyo bitero. #UC25Anniversary
                                            Umurinzi w’Igihango, Anaclet DUFITUMUKIZA, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yaranzwe n’urukundo, ubunyangamugayo n’ubudahemuka; yitandukanya n’ibikorwa byo kwica Abatutsi ahubwo arabatabara, abafasha guhunga, abandi arabahungisha. #UC25Anniversary
                                            Umurinzi w’Igihango, Alexis MUSONI (+), yaranzwe n’ukuri no kwanga ivangura. Ihame yagenderagaho ni uko atakwica abo ashinzwe kurinda. Jenoside yakorewe Abatutsi itangiye yitandukanije n’ibikorwa bibi by’igisirikare yarimo, akaba yarishwe muri Gicurasi 1994. #UC25Anniversary
                                            Umurinzi w’Igihango, Immaculee ILIBAGIZA, nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, yiremyemo imbaraga zirenga intimba yo kubura ababyeyi n’abavandimwe be atangira kwigisha ubumwe no kubabarira nk’uko abigaragariza mu kuba hafi y’abakene. #UC25Anniversary
                                            Umurinzi w’Igihango, Padiri Augustin NKEZABERA (+), yarengeye inzirakarengane ubwo yageraga i Muramba agasanga Abatutsi batotezwa ndetse bamwe bicwa. Mu nyigisho ze yamaganye ubwo bunyamaswa, ashishikariza abakristu kubana kivandimwe. #UC25Anniversary
                                            Umurinzi w’Igihango, Frederic NTAWUGASHIRA (+), yifashishije igihagararo, icyubahiro, umwambaro wa kijandarume na grenade imwe yari afite, yahanganye n’ibitero byabaga bije kwica Abatutsi bo muri Kaduha (Rwamagana). Yaje kwicwa aciwe umutwe azira ibyo ibikorwa. #UC25Anniversary
                                            Umurinzi w’Igihango, Sœur Marie Julianne FARRINGTON (+), yaranzwe n’umutima w’urukundo n’ubwitange buhebuje. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yarari muri Canada, yiyemeza kuza mu Rwanda agerageza kurokora ababikira yari akuriye. #UC25Anniversary
                                            "Bato batari gito n’Abarinzi b’igihango twigiraho uyu munsi, bakoze ibikorwa by’indashyikirwa, nabo bigeze kuba bato nkamwe. Bari bafite inzozi n’icyerekezo, ariko ntibirengagije igihango cyacu." - Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame Reba ijambo ryose hano: youtu.be/nz1KzFkOSBA
youtube.com
YouTube
First Lady's remarks at Unity Club 14th annual forum and 25th...
Unity Club Intwararumuri yashyizeho “Ishimwe ry’Ubumwe” igamije gushima ibyagezweho by’intangarugero mu kwimakaza ubumwe mu Banyarwanda. #UCForum2021 #UC25thAnniversary
                                            The philosophy of Unity Club Intwararumuri “Once a member, always a member.” contributes to strengthening relationships and collaboration among members and promotes responsibility and accountability beyond office. #UCForum2021 #UC25thAnniversary
                                            Kuba ubwiyunge ari umusaruro wo kumva neza amateka y'ahahise, byiyongereye ku kigero cya 95.1% mu banyarwanda. Ibi bivuze ko ibikorwa byo kwigisha amateka no kuyagaragaza mu myaka itanu ishize byatanze umusaruro.
Ubushakashatsi ku gipimo cy'ubwiyunge mu Rwanda mu 2020 bwagaragaje ko abaturage 83.1% bagira uruhare mu miyoborere hagamijwe guteza imbere ubumwe n'ubwiyunge. Ubumwe bwacu, amahitamo yacu. #RwOT
Twifurije Abanyarwanda bose Umunsi mwiza wo Gukunda Igihugu! Ubumwe, urukundo n'ubwitange byaranze ababohoye Igihugu cyacu bitubere umusingi dukomeza kubakiraho. #RwOT
                                            Igipimo cy'ubwiyunge mu Rwanda cyakozwe mu 2020 cyerekanye ko Igihugu cyishimira urwego ubutabera, kugira amahirwe angana n'uburenganzira biriho ku kigero cya 93.1%. Sobanukirwa ibindi byavuye muri iki gipimo: youtube.com/watch?v=NuNZvJ…
Ibiganiro bya #NdiUmunyarwanda bigenewe urubyiruko, bigamije kurufasha kubohoka no komorana ibikomere by’amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, kugira ngo bagire uruhare mu bikorwa bishyigikira ubumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere rirambye. #RwOT
                                            “Ndi Umunyarwanda” igamije gutoza Abanyarwanda kwiyumvamo ubunyarwanda mbere y’ibindi, kubana nta rwikekwe no gushyira inyungu rusange n’iz’igihugu imbere y’inyungu bwite, binyuze mu rubuga rw’ibiganiro bagirana mu bwisanzure. #RwOT
                                            Ibuye fatizo mu kugera ku bumwe n'ubwiyunge mu Rwanda ryabaye ubushake bwa politiki bugaragarira mu ishyirwaho rya Guverinoma y'ubumwe. Kurikira ikiganiro kirambuye: youtube.com/watch?v=JeTp5y…
United States Tendances
- 1. Cowboys 68.8K posts
 - 2. Nick Smith Jr 10.7K posts
 - 3. Kawhi 4,349 posts
 - 4. Cardinals 30.8K posts
 - 5. #LakeShow 3,443 posts
 - 6. #WWERaw 62.2K posts
 - 7. Jerry 45.4K posts
 - 8. Kyler 8,464 posts
 - 9. Blazers 7,981 posts
 - 10. Jonathan Bailey 23.3K posts
 - 11. No Luka 3,625 posts
 - 12. Logan Paul 10.2K posts
 - 13. #WeTVAlwaysMore2026 242K posts
 - 14. Jacoby Brissett 5,621 posts
 - 15. Valka 4,853 posts
 - 16. Cuomo 175K posts
 - 17. Pickens 6,669 posts
 - 18. Dalex 2,549 posts
 - 19. Pacers 12.8K posts
 - 20. Bronny 14.8K posts
 
Vous pourriez aimer
- 
                                                
                                                    
                                                        Unity Club
@UnityClubRw - 
                                                
                                                    
                                                        Office of Ombudsman of Rwanda/Urwego rw'Umuvunyi
@RwandaOmbudsman - 
                                                
                                                    
                                                        National Electoral Commission | Rwanda
@RwandaElections - 
                                                
                                                    
                                                        Museums of Rwanda
@RwandaMuseums - 
                                                
                                                    
                                                        Rwanda Social Security Board
@RSSB_Rwanda - 
                                                
                                                    
                                                        Agaciro Fund
@AgaciroFund - 
                                                
                                                    
                                                        Rwanda Prosecution
@ProsecutionRw - 
                                                
                                                    
                                                        National Child Development Agency | Rwanda
@Rwanda_Child - 
                                                
                                                    
                                                        Judiciary of Rwanda
@RwandaJudiciary - 
                                                
                                                    
                                                        National Land Authority - NLA
@Lands_Rwanda - 
                                                
                                                    
                                                        Julienne Uwacu
@JUwacu - 
                                                
                                                    
                                                        Inteko y'Umuco | Rwanda Cultural Heritage Academy
@IntekoyUmuco - 
                                                
                                                    
                                                        Southern Province | Rwanda
@RwandaSouth - 
                                                
                                                    
                                                        LODA | Rwanda
@LODARwanda - 
                                                
                                                    
                                                        National Women's Council
@RwandaWomen 
Something went wrong.
Something went wrong.